COVAMU

Follow us on Social MEdia

2007

Jan

RWAFAT, COABIMU, HANDCRAFT

SHORT HISTORY

Ni Koperative ikorera imirimo yabo mukagari ka Mburamazi,Umurenge wa Murunda,Akarere ka Rutsiro,Intara y’Iburengerazuba,ifite abanyamuryango 93(gabo 61+ gore 32). Yavutse mumwaka wa 2007,ibona ubuzimagatozi mu mwaka wa 2011. Koperative COABIMU ikora ubukorikori bw’ibikoresho bitandukanye byo mu rugo n’imitako inyuranye byose babikora bifashishije ibirere,ubuhivu n’ibindi.Bimwe mubyo bakora harimo:Intebe z’Amafoteyi,Kadire z’amafoto,Pubeli,Ibikapu,Sous Plat,Plateau,Amasoroli n’ibindi byinshi. Koperative COABIMU imaze kubaka izina mu Karere ka Rutsiro,imaze guteza imbere abanyamuryango bayo benshi n’abaturage muri rusange cyane abakusanya ibikoresho nk’ibirere byifashishwa mukuboha ibihangano bakora.Mu bo imaze guteza imbere twavuga nka Bwana BIMENYIMANA Antoine warihiye abanyeshuri amashuri abanza,ayisumbuye,ndetse na kaminuza bikomotse munyungu avana muri koperative.Hari uwitwa NDERERIMANA Mary wiguriye umurima,Inka, kandi avugurura inzu atuyemo.Iyi Koperative kandi imaze kugera ku mutungo rusange ushimishije aho bamaze kugura inzu 3 imirima y’ibiti(amashyamba)2,imirima 2 ihingwa,buri munyamuryango yorojwe itungo rigufi arihawe na Koperative,buri mwaka umunyamuryango wese arihirwa ubwisungane mu kwivuza. Ibi byose babigeraho kubera ubufatanye bw’abanyamuryango n’abayobozi ba Koperative COABIMU Iyi Koperative COABIMU yabonye amahugurwa menshi atandukanye bayahawe n’umufatanyabikorwa wabo ariwe RWAFAT,yanahawe n’amamurikagurisha anyuranye,twavuga nk’imurikagurisha mpuzamahanga ryabereyi Kigali kuva kuwa 22/08/2017-06/09/2017,aho barirangije babonye amafaranga yabafashije kugura iyi nzu

17

Jan

RWAFAT, COABIMU, HANDCRAFT

Our Product

20

Jan

RWAFAT, COABIMU, HANDCRAFT

Our Product

17

Jan

RWAFAT, COABIMU, HANDCRAFT

Our Product

20

Jan

RWAFAT, COABIMU, HANDCRAFT

Our Product

17

Jan

RWAFAT, COABIMU, HANDCRAFT

Our Product

20

Jan

RWAFAT, COABIMU, HANDCRAFT

Our Product

UP